Uko wakwirinda isepfu :

Mu nkuru zacu tugenda tubaha inama z'uburyo ubuzima bwarushaho kugenda neza, mwirinda indwara n'ibindi byatuma ubuzima butikira.

Ariko mu bintu byibanze ukorera umubiri wawe, ni ukurya kenshi kandi cyane imboga n'imbuto, kandi ukanywa n'amazi, dore ko ari n'ibintu byoroshye kuboneka mu ngo z'iwacu.

Dusobanuriye uyu mukunzi wacu wabajije ikibazo cyo gusepfura ,ubundi gusepfura biterwa nuko imvubura yitwa ipofize "hypophyse" iyo ikoranye ihubi bitera isepfu, kandi ibyo bigakunda kuba ku bantu b'igitsina gore, ariko bijyanye n'ikigero cy'imyaka bagezemo , dore ko bikunze kuba kubageze mu gihe cy'ubugimbi, bikaba ari abangavu kuko ari igitsina kobwa.

Gusepfura guterwa no kuzamura umwuka, wagera ku mutemeri w'igifu ariwo cardia ukagongana n'intango y'umuhogo, akanyama gashashe gatandukanya inyama zo mu nda n'izo mu gituza "diaphragm", uwo mubyigano ugatuma habaho kubura uko umwuka utambuka, bityo umuntu agasepfura, nkuko tubikesha aufeminin

Umukunzi wacu rero reka tukwereke uko wabirwanya, dore ko benshi banavuga ko bibateza ikimwaro nk'iyo uri kumwe n'abandi/uri mu bandi bantu benshi:

Niwumva gusepfura byaje, jya winjiza umwuka mwinshi noneho uhite ufunga amazuru n'umunwa utarasohora uwo mwuka, ntuhumeke kugeza aho ubushobozi bwo kwihangana kwawe bugarukira[ugeze aho wumva biri kukuniga, utakibashije gukomeza gufunga umwuka] hanyuma uwurekure.

Iyo urekuye umwuka ukongera guhumeka, isepfu iba yakize. Iyo idakize, ubwo ni uko iba ari ikimenyetso cy'ubundi burwayi nk'igifu n'ibindi.

Kunywa igice cy'ikirahuri cy'umutobe wa Seleri, cyangwa uwa persile, cyangwa tungulusumu.

Kimwe muri ibyo ukakivanga n'amazi n'ubuki. Kubimuha ako kanya, bihindura intekerezo ze akibagirwa ibyo yari arimo.

Hanyuma ikindi ni ukurambika mu kantu agatambaro kabanje gutumbikwa mu mazi akonje, ukakizaho ukumva ubukonje bikaguhuza. Icyo gihe gusepfura birakira.

Source: Ngoga.com